ITANGAZO RISOZA IMIRIMO Y’UMWIHERERO HAGATI YA FDU-INKINGI N’IHURIRO NYARWANDA (RNC).
Nyuma y’umubonano wabereye i Bruxelles (mu Bubiligi) ku wa 19 Ukuboza 2010, intumwa za Komite Nshyigikirabikorwa bya FDU-INKINGI zibitumwe n’iryo shyaka zagiranye umwiherero n’intumwa z’IHURIRO NYARWANDA RNC (Rwanda National Congress) mu gihugu cy’u Busuwisi kuva ku wa 21 kugeza ku wa 25 Mutarama 2011, zigamije kwigira hamwe umuti w’ibibazo byugarije igihugu cyacu no gusuzumira hamwe uko zahuza ingufu mu kubibonera ibisubizo.
Abari mu nama:
Dr. Nkiko Nsengimana, Visi-Perezida wa mbere wa Komite Nshyigikirabikorwa bya FDU-INKINGI, akaba n’umuhuzabikorwa bya FDU na Komite Nshyigikirabikorwa;
Gervais Condo, Umujyanama wa Komite Mpuzabikorwa y’Agateganyo ya RNC;
Dr. Jean Baptiste Mberabahizi, Visi-Perezida wa kabiri wa Komite Nshyigikirabikorwa bya FDU-INKINGI.;
Jonathan Musonera, Ushinzwe ubukangurambaga muri Komite Mpuzabikorwa y’Agateganyo ya RNC;
Charles Ndereyehe, Ushinzwe ingamba muri Komite nshyigikirabikorwa bya FDU-INKINGI; Dr. Gerald Gahima, umwe mu bahagariye RNC;
Sixbert Musangamfura, ushinzwe Ububanyi n’amahanga muri Komite Nshyigikirabikorwa bya FDU-INKINGI;
Joseph Ngarambe, Umunyamabanga wa Komite Mpuzabikorwa y’Agateganyo ya RNC.
1. Impande zombi zimaze kungurana ibitekerezo kuri ibyo bibazo byose zasanze:
1. U Rwanda rubereye abanyarwanda ari igihugu cyigenga, kigendera kuri demokrasi n’amategeko, ku bwisanzure bw’ubutabera, giha agaciro buri Munyarwanda, kizira ivangura iryo ari ryo ryose, gishyira imbere ubwiyunge, ubwuzuzanye n’ubwubahane hagati y’Abanyarwanda. Kenshi ubutegetsi bwagiye busimburana inyuma ya Revolusiyo yo muri 1959 bwagiye bushyira imbere izi nshingano mu nyandiko no mu mvugo, ariko mungiro hagahinduka gusa isura y’ ubutegetsi, ntihahinduke kamere yabwo.
2. Ubutegetsi buri mu Rwanda ubu burangwa n’igitugu, ivangura, guheza, ikinyoma n’ibindi bikorwa bigayitse, nko gusenyera abaturage no kubanyaga utwabo, kubafungira ubusa, guca abakene muri za Kaminuza no guhatira uburezi amavugururwa ya huti huti.
3. Iyi mitegekere ikomeje uko iri, nta gushidikanya ko yazakururira igihugu andi mahano.
2. Imitwe yombi isanga zimwe mu ngamba zageza Abanyarwanda ku butegetsi bubanogeye ari izi:
1. Kurwanya itsembabwoko, ibyaha byibasiye inyoko-muntu, ibyaha by’intambara n’ihohoterwa ry’ikiremwamuntu.
2. Gushyiraho ubutegetsi bushingiye kuri demokrasi isesuye, ishingiye ku mashyaka menshi kandi iha agaciro buri wese.
3. Gushyiraho ubutabera bwigenga, butabogama, burandura burundu umuco wo kudahana. Ubutabera nk’ubu ni inkingi ya demokrasi.
4. Gutegura ibiganiro bihuza Abanyarwanda b’ingeri zose n’ibitekerezo binyuranye kugira ngo bigire hamwe ahazaza heza h’igihugu cyacu.
5. Kwubaka u Rwanda ruzira ivangura n’iheza iryo ariryo ryose, buri Munyarwanda wese akagira amahirwe angana.
6. Kwimakaza no gushimangira uburinganire hagati y’ibitsina.
7. Kurangiza burundu ikibazo cy’urudaca cy’impunzi.
8. Kwimakaza ubwiyunge nyakuri hagati y’Abanyarwanda b’ingeri zose no gusana imitima yakomeretse.
9. Gutsura amajyambere arambye kandi asangiwe na bose.
10. Guharanira umutekano w’ abaturage bose dushyigikira ko inzego z’ umutekano n’ izirinda igihugu zikorera abaturage aho gukorera umuntu cyangwa agatsiko k’ abantu.
11. Guca burundu ingeso yo gushoza no gukuririza intambara n’urugomo mu bihugu by’abaturanyi, dufatanyiriza hamwe kwubaka amahoro n’umutekano birambye.
3. Impande zombi zumvikanye ibikurikira:
1. Gushyigikira ihinduka ry’ubutegetsi mu nzira z’amahoro;
2. Gushyiraho urwego mpuzabikorwa imiryango yombi ihuriyeho, kugira ngo ifatanye gushishikariza Abanyarwanda impindura ya demokrasi;
3. Gushishikariza indi miryango iharanira guhindura ubutegetsi mu nzira z’amahoro kuza ikitabira uwo mugambi;
4. Gushyira mu bikorwa ingamba zo kugera kuri uwo mugambi.
4. Byongeye kandi:
Abari mu nama bakomeje gushima ubwitange n’ ubutwari bya Madame Victoire Ingabire mu guharanira demokarasi mu Rwanda, bakaba bongeye gusaba Perezida Paul Kagame kumufungura nta mananiza, kimwe n’izindi mfungwa za politiki zose, nka Bwana Bernard Ntaganda, umuyobozi wa PS Imberakuri; Bwana Déo Mushayidi (PDP Imanzi); Dr. Théoneste Niyitegeka na Karoli Ntakirutinka, kimwe n’ abandi bafungiwe impamvu za politike. Abo bose kandi bagomba gusubizwa uburenganzira busesuye bwo gukora politiki mu gihugu cyabo.
Abari mu nama bagaye ukuntu ubutegetsi bukomeje gukoresha inzego z’ubucamanza mu kwikiza abanenga ibintu bitagenda neza mu gihugu. By’umwihariko bamaganye imanza z’ikinamico z’Urukiko rukuru rwa gisirikari zasomwe ku wa 14 Mutarama 2011, zireba General Kayumba Nyamwasa, Dr. Théogène Rudasingwa, Colonel Karegeya Patrick na Dr. Gerald Gahima, hagambiriwe kubatoteza, kubatesha agaciro, bazira ibitekerezo byabo.
Abari mu nama barasaba Leta y’u Rwanda guhagarika itotezwa ry’abanyamakuru n’abihaye Imana barimo Padri Emile Nsengiyumva.
Inama yamaganye kandi ukuntu Leta ikomeje gukoresha abantu bo muri FDLR guhimba no gushinja ibinyoma. Biratangaza kubona izo nyeshyamba zikorana n’ubutegetsi zihabwa rugari kugira ngo zandagaze abantu badafite aho bahuriye n’uwo mutwe.
Inama yasanze hagomba gukumirwa ikintu cyose cyagarura génocide, itsembatsemba n’indi politiki iyo ari yose ivutsa Abanyarwanda ubuzima bwabo cyangwa ihonyora uburenganzira bw’ikiremwa-muntu.
Ku byerekeye raporo y’Umuryango w’Abibumbye ku byaha byibasiye inyoko-muntu muri Congo, inama irasaba ko ibikorwa bigamije kuyipfukirana bihagarara.
Abari mu nama barasaba Abanyarwanda guhaguruka, bagashira ubwoba bakiyumvisha ko kubohora igihugu cya bo aribo bireba.
Turasaba ibihugu n’imiryango bitera inkunga u Rwanda kurushaho gushyigikira impindura ya demokrasi.
Bikorewe i Montreux ho mu Busuwisi ku wa 25 Mutarama 2011.
Bikorewe i Montreux ho mu Busuwisi ku wa 25 Mutarama 2011.
Ku ruhande rw’Ishyaka | Ku ruhande rw’ Ihuriro Nyarwanda |
FDU-INKINGI | RNC |
Dr Nkiko Nsengimana | Condo Gervais |
Visi Perezida wa Mbere | Umujyanama |
Komite Nshyigikirabikorwa bya FDU-INKINGI | Komite Mpuzabikorwa y’Agateganyo, RNC |
Contact:
Sixbert Musangamfura – Phone: + 358 407168202
Gerald Gahima – Phone: +32 483 037711
Sixbert Musangamfura – Phone: + 358 407168202
Gerald Gahima – Phone: +32 483 037711
No comments:
Post a Comment