Monday, November 22, 2010

Uburiganya bwo kwemera icyaha hagamijwe gucisha abandi umutwe

 

Blog de ndagijimana :RWANDA TRIBUNE - IBUKABOSE, Uburiganya bwo kwemera icyaha hagamijwe gucisha abandi umutwe
Twese turibuka neza ukuntu imvugo « Emera icyaha ugabanyirizwe ibihano » yahawe agaciro cyane mu manza z'Inkiko Gacaca zerekeye jenoside yo muri 1994. Na none kandi tumaze kumenyera ko iyo habaye ikibazo mu Rwanda, mbese nko mu bugizi bwa nabi buherutse guhitana abantu mu bisasu byatewe muri Kigali no mu tundi turere tw'igihugu, ubutegetsi buhita buvuga ngo abagizi ba nabi bafashwe kandi biyemereye icyaha. Byongeye no mu buzima busanzwe tuzi ko kwemera ikibi umuntu yakoze, akagisabira imbabazi ari ikimenyetso cy'ubutwari n'uburere bwiza. Ndetse Abakristu bo bafite n'umwihariko kuko basanganywe inshingano yo kwicuza ibyaha : bamwe bahitamo kujya kenshi mu ntebe ya penetensiya, bakiherera, bakabwira umusaserdoti ibyaha byabo, abandi bagahitamo kwatura bakabivugira imbere y'imbaga y'Abakristo mu rusengero. Ibyo twari tubimenyereye kandi byagiye bifasha imitima ya benshi gutuza, kugarukira Imana no kwiyunga n'abavandimwe.
Burya rero no mu bucamanza umuco wo kwishinja icyaha no kugisabira imbabazi uhabwa agaciro gakomeye kandi ufite amategeko awugenga. Muri iki kiganiro ndifuza kubereka uko muri iyi myaka Leta y'U Rwanda, igenda ikoresha uwo muco mwiza wo kwishinja icyaha mu buryo bw'uburiganya hagamijwe gucisha umutwe abantu b'inzirakarengane. Uzasanga mvuga ibinyoma azandike anyomoze ku mugaragaro. Ndabanza kubagezaho itegeko rigenga ibyo kwishinja icyaha [I], hanyuma mbereke uko rikoreshwa mu buriganya [II]
I. Itegeko rigenga uburyo bwo kwishinja icyaha imbere y'urukiko
Burya rero umurimo ukomerera inkiko ni ukubasha gushinja umuntu icyaha yakoze kugira ngo agihanirwe, no gushobora kurenganura ukekwaho icyaha kandi ntacyo yakoze. Ibyo rero bisaba ubugenzacyaha n'ubushinjacyaha kwegeranya ibimenyetso simusiga byerekana ko umuntu yakoze icyo cyaha koko. Hari ubwo bibaho ko ubushinjacyaha bubura ibimenyetso bihagije bityo urukiko rukemeza ko umuntu abaye umwere kandi nyamara yarakoze icyaha!
Ariko rero hari n'ubwo bibaho ko ubushinjacyaha buhamya icyaha umuntu w'umwere yananirwa kwisobanura icyaha kikamuhama, akagihanirwa kandi rwose ataragikoze. Birumvikana ko umurimo w'abacamanza utoroshye kuko badashobora kureba mu mitima y'abantu. Iyo rero umuntu agize atya akiyemerera icyaha, abashinzwe ubucamanza bariruhutsa bitavugwa.
Kwishinja icyaha imbere y'urukiko, Abafaransa babyita "aveu judiciaire" cyangwa « le plaider coupable"cyangwa « comparution sur reconnaissance préalable de culpabilité », Abanyamerika n'Abongereza bo bakabyita « plea bargaining ». Ni uburyo bworohereza inkiko akazi kuko umunyacyaha ubwe aba yiyemerera icyaha hatagombye ubundi bushakashatsi buhanitse, bufata igihe kirekire, butaretse no gutwara amafaranga atari make. Gusa rero kwishinja icyaha bigira uko bikorwa. Dore uko itegeko ribivuga.
Mu gitabo cy'amategeko y'Ubufaransa cyitwa Code Civil, ingingo y'1356 igira, iti:
« L'aveu judiciaire est la déclaration que fait en justice la partie ou son fondé de pouvoir spécial. Il fait pleine foi contre celui qui l'a fait. Il ne peut être divisé contre lui. Il ne peut être révoqué, à moins qu'on ne prouve qu'il a été la suite d'une erreur de fait. Il ne pourrait être révoqué sous prétexte d'une erreur de droit ». Uku iyi ngingo yanditse ni nako tuyisanga, ijambo ku rindi, mu rurimi rw'igifaransa mu ngingo 110 y' Itegeko no 15/2004 ryo kuwa 12/06/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n'itangwa ryabyo. Turisanga mu Igazeti ya Leta y'u Rwanda, No idasanzwe yo kuwa 19/07/2004.
Dore uko iyo ngingo ihinduye mu rurimi rw'Ikinyarwanda :
Ingingo y' 110 :
« Ukwiyemerera icyaha mu rubanza ni amagambo umuburanyi cyangwa umuhagarariye avugira mu rukiko agira ibyo yemera.
Ayo magambo atsindisha uwayavuze.
Ntibyemewe kuvana amagambo amwe mu yo yavuze ngo abe ari yo bamutsindisha adafatiwe hamwe nk'uko yayavuze.
Uwemereye atyo mu rukiko ntabwo ashobora kwisubiraho keretse bigaragaye ko yemejwe n'uko yagirirwaga nabi cyangwa ko yibeshya ku cyabaye.
Ntashobora kwisubiraho avuga ko yayobejwe no kwibeshya ku mategeko ».
Ingingo y'111 y'itegeko twavuze haruguru ntituyisanga mu itegeko ry'Abafaransa. Nyamara ni nziza cyane kuko itanga urugero rutuma ingingo y'110 iyibanziriza yumvikana kurushaho :
« Iyo hari abantu babiri cyangwa benshi bafatanyije umwenda, ibyo umwe muri bo yemereye mu rukiko cyangwa ahandi aba abyemeye mu izina rye bwite, ntibireba uwo basangiye umwenda ».
Umutima w'iri itegeko ni kariya gaka k'iriya ngingo y'110 kagira kati: « Ayo magambo atsindisha uwayavuze » (il fait pleine foi contre celui qui l'a fait). Kandi impamvu irumvikana : uwiyemeje kwishinja icyaha, ntaba ayobewe ingaruka byamugiraho kandi ntawe umurusha kumenya inyungu ze. Bityo akaba ntawamukekera ko ashaka kwigirira nabi.
 
Aha niho hakwiye kumvikana neza. Ntabwo ubuhamya bw'umuntu wishinja icyaha imbere y'urukiko, bukoreshwa mu rundi rubanza cyangwa n'urundi rukiko. Nta n'ubwo kandi ubwo buhamya bukoreshwa mu gushinja undi muntu. Itegeko rirabibuza. Ingingo y'111 irabisobanura byeruye « Iyo hari abantu babiri cyangwa benshi bafatanyije umwenda, ibyo umwe muri bo yemereye mu rukiko cyangwa ahandi aba abyemeye mu izina rye bwite, ntibireba uwo basangiye umwenda ». Muri make itegeko rirasobanutse. Kurirengaho ni uburiganya, nyamara ni byo Leta y'U Rwanda ikunze gukora.
II. Ingero z'aho iri tegeko ryakoreshejwe mu buryo bw'uburiganya
A. Mu Nkiko Gacaca no mu manza z'ibyaha by'iterabwoba
Ingingo ya 58 y'Itegeko Ngenga n° 16/2004 ryo ku wa 19/06/2004 rigena imiterere, ububasha n'imikorere by'Inkiko Gacaca zishinzwe gukurikirana no gucira imanza
abakoze ibyaha bya jenoside n'ibindi byaha byibasiye inyokumuntu byakozwe hagati y'itariki ya mbere Ukwakira 1990 n'iya 31 Ukuboza 1994 nk'uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu igira iti « Inteko y'Urukiko Gacaca, Umugenzacyaha ushinzwe iperereza ry'urubanza bagomba kumenyesha uregwa uburenganzira n'inyungu avana mu kwirega, kwemera icyaha, kwicuza no gusaba imbabazi ». Abarebwa n'iyi ngingo y'itegeko ntako batagize bashishikariza abantu kwemera icyaha no gusaba imbabazi. Inyungu ikomeye yashyirwaga imbere ni ukugabanyirizwa ibihano kandi koko byarakozwe ku bantu batari bake.
Ingingo ya 54 yo igira iti: « Kugira ngo ukwirega, ukwemera icyaha, ukwicuza n'ugusaba imbabazi byemerwe, uwirega agomba:
1° gusobanura mu buryo burambuye icyaha yirega, uko yagikoze, aho yagikoreye, igihe yagikoreye, abatangabuhamya babibonye, abo yagikoreye n'aho yajugunye imirambo yabo hamwe n'ibyo yononnye;
2° kuvuga abo bakoranye icyaha, abakimufashijemo n'ibindi byafasha mu ikurikiranacyaha;
3°kwicuza no gusaba imbabazi z'ibyaha yakoze. »
Ibi nta makemwa byajyaga kugira. Benshi twumvaga iyi ngingo y'itegeko ntaho imwaye, ikwiye rwose gukurikizwa. Nyamara dore uko bigera aho bikavukamo ikibazo gikomeye :
1 .Leta yaje gukoresha inyandikomvugo z'abemeye icyaha mu gushinja bidasubirwaho abazivugwamo n'aho bo baba bahakana icyo icyaha, yewe n'iyo haba nta wundi muntu ubashinja. Ibi bikaba binyuranije cyane na ririya tegeko rizwi mu rwego mpuzamahanga rigenga uburyo bwo kwemera icyaha: Ayo magambo ashinja uwayavuze wenyine. L'aveu fait pleine foi contre celui qui l'a fait.
2. Leta n'abandi babifitemo inyungu bagiye bategeka abantu bamwe na bamwe kwemera icyaha, bakababwira n'amazina bongera mu buhamya bwabo kugira ngo icyaha cya jenoside gihame abo bantu bandi .Abo byabayeho si bake bashobora kumbera abagabo !
3. Hari bamwe mubakekwagaho jenoside bemeye icyaha bagamije kwikorera ubucuruzi : nuko bagasanga bene wabo bafunganywe bakabashyira ku nkeke babakangisha ko nibatabaha umubare uyu n'uyu w'amafaranga bazabashyira mu bo bafatanije icyaha. Nabyo byarabaye nta wabihakana. Yewe n'abadafunze baterwaga ubwoba n'abiyemeje icyaha kugira ngo bahore bigura batazafungwa. Kandi n'ubu iryo terabwoba riracyakomeza si inkuru mbarirano!
4. Kubera ko abemeye icyaha ari bo bari bafite amahirwe yo kuzafungurwa mbere y'abafunze barengana, hari n'abiyemeje kwishinja icyaha batakoze kugira ngo barebe ko na bo bagabanyirizwa ibihano aho guhera mu buroko. Birumvikana ko mu buhamya bwabo bahimbye byinshi bakabigereka no ku bandi b'inzirakarengane kandi bikemerwa. Ingero turazifite.
5. Hari abemera icyaha bagamije gukingira ikibaba abantu bakomeye baba bakoze ibyo byaha.Ibi bikoreshwa na none mu gukingira Abategetsi ikibaba. Iyo Leta imaze kwiyicira abantu igira itya ikarangaza abaturage ngo iperereza riracyakomeza, bwacya ngo ababikoze bafashwe kandi biyemereye icyaha! Birumvikana ko iyo habonetse uwiyemerera icyaha, uwagombaga gukurikiranwa ntaba agikurikiranywe.
Nguko uko kwemera icyaha mu Nkiko Gacaca byaje guhindura isura ndetse bituma abaturage babyumva nabi cyane n'ubwo baba bicecekeye. Muri iki gihe iyo twumvise Leta ivuga ngo umuntu yiyemereye icyaha, turisekera tukarekera aho! None se ubuze uko agira ntagwa neza?
B. Mu rubanza r'umunyapolitiki Victoire Ingabire
Victoire Ingabire yibwiye ko afite uburenganzira bwo kwiyamamariza kuyobora igihugu nk'undi munyarwanda wese wagirirwa icyizere n'abaturage. Ntiyamenye ko igihugu cyabonye benecyo. Icyaha cye ni icyo, twese turakizi, ibindi ni amakinamico tumaze kumenyera no kurambirwa. Gusa rero buriya kubera ko Victoire Ingabire azwi n'amahanga, Leta ntishobora kumwigizayo, ngo imufunge itagaragaje ibimenyetso simusiga bimushinja icyaha gikomeye. Iby'ingengabitekerezo no gupfobya jenoside byanze gufata, nuko Leta ishakishiriza mu kumushinja icyaha cyo kurema no gukorana n'imitwe y'iterabwoba. Ibi bitwibutsa ba bantu « cumi na babiri » bakoranaga na Faustin Twagiramungu bashinjwe gushaka gutera igihugu! Hari mu w'2003, ubwo yiyamamarizaga kuba Perezida wa Repubulika!

Victoire Ingabire Umuhoza, mbere yo gufungwa
 
Nyamara ariko ntibyoroshye kugerekaho Victoire Ingabire icyo cyaha kuko atigeze aba umusilikari cyangwa ngo abe yarafatiwe ku rugamba ! Yagiye mu gihugu yijyanye, ashyize imbere inzira y'amahoro. Biramutse ari impamo ko Victoire yaba yarigeze kuvugana n'Abarwanyi b'umutwe w'inyeshyamba za FDLR, ubwabyo nta cyaha kirimo kuko abagize FDLR na bo ari Abanyarwanda.
Ushaka kuba umuyobozi w'Abanyarwanda bose ntiyagira igice kimwe ashyira ku ruhande. Ikimenyimenyi ni uko na Leta ya Paul Kagame ubwayo itahwemye kuvugana na FDLR kugeza n'ubwo abayobozi bayo bakuru nka General Rwarakabije biyemeza gutaha bagahabwa akazi, bagakorera Leta. Gushinja Victoire guteza intambara mu gihugu ni ukwiha amenyo y'abasetsi kuko u Rwanda ubu rutari mu ntambara ngo abe ari we wayiteje. Muri make FPR irifuza kumugirira nabi, imuhanira kuba yaratinyutse gutobora akavuga ko akarengane n'iterabwoba biri mu gihugu bikabije kandi ko bigomba guhagarara.
Victoire Ingabire Umuhoza, imfungwa ya politiki, (Ugushyingo 2010)
Ni yo mpamvu, nk'uko isanzwe ibigenza, Leta yifashije ingaruzwamuheto Major Vital Uwumuremyi ngo abe ariwe ushinja Victoire Ingabire ko bakoranye mu gutegura ibikorwa by'iterabwoba maze umucamanza abone aho ahera amukatira imyaka agahiryi y'igifungo. Yamushinje ate? Na none imbere y'Urukiko Major Vital Uwumuremyi yagombaga kwemera icyaha, agasaba imbabazi akanavuga abo bafatanije, nko mu Nkiko Gacaca! Twaramwiyumviye yivugira ibyo bamutekereye, ko yakoranye na Victoire Ingabire! Ntawe byatunguye , tumaze kumenyera uko bikorwa ! Nta gushidikanya , akazi ke nka Yuda, Major Vital Uwumuremyi yarakarangije, nategereze igihembo . Nacyo kizaza kandi azakibona, mbese nk'uko n'abandi bakoreshejwe muri bene ayo manyanga bagiye bahembwa.
Aha niho hagaragara neza ko Leta y'U Rwanda igoreka nkana rya tegeko « l'aveu fait pleine foi contre celui qui l'a fait ». Ibyo Major Vital Uwumuremyi yiyemerera ni we wenyine byakagombye kugiraho ingaruka. Nta mucamanza wakagombye kubohwa na kuriya kwemera icyaha mu gihe bishaka kugirwa ikimenyetso gishinja Victoire Ingabire. Binyuranije n'itegeko. Niba badashaka kurikurikiza bazabanze barihindure cyangwa barisibe mu gitabo cy'amategeko y'u Rwanda. Reka dutegereze urubanza n'ubwo ikizavamo tukizi ! Ngaho se Victoire Ingabire nagirwe umwere bigaragare ko ndi kwibeshya mu bitekerezo!
Twese turabibona ko uriya mutegarugori atari umwanzi w'igihugu. Ararengana, ntawe utabibona kereka ahari impumyi yabuvukanye! Ariko se buriya Leta ya FPR izi ko habaho umurongo utukura abantu batekereza batakagombye kurenga koko? Ntabwo abantu bashobora gukora ibyo bishakiye byose, harimo no kurenganya abandi kariya kageni, ngo birambe ubuziraherezo. Ntibishoboka.
III. Fraus omnia corrumpit: Nta cyiza cyava mu buriganya
Ni koko« Uburiganya buzambya byose »: Iri ni ihame-shingiro abazi amategeko batakagombye kwirengagiza. Rigenderwaho mu nkiko zo ku isi hose uretse mu Rwanda! Hari ikintu cyantangaje mu mikirize y'imanza zo mu Rwanda: Bishoboka bite ko umuntu wahamwe n'icyaha nk'icya jenoside, yakurwaho icyizere, akamburwa uburenganzira bwose( reba ibihano bigenerwa abo mu rwego rwa mbere n'urwa kabiri !) nyamara agasigarana ubwo gushinja abandi kandi bikemerwa ?! Byabura bite gutera kwibaza iyo usanze byarabaye umuco ko buri gihe, iyo Leta ya FPR ikeneye ubuhamya no gutanga abagabo, yifashisha imfungwa , haba mu nkiko cyangwa mu maraporo anyuranye yagiye akorwa, by'umwihariko Raporo Mutsinzi na Raporo Mucyo zivuga ku by'ihanurwa ry'Indege ya Perezida Habyarimana no ku ruhare rw'Ubufaransa muri jenoside. Imfungwa yakuweho icyizere ikanavutswa uburenganzira bwose, yabura ite kwivugira ibyo bayitekereye? Uwo si"umutangabuhamya" ni ingaruzwamuheto, abamufunze bakoresha ibyo bashatse byose , akabyemera ngo arebe ko bwacya kabiri, iminsi ikaba yicuma. Ababimukoresha nibo bafite icyaha kirenze icye.
Tugarutse kuri bariya Bahutu bivugwa ko bafatiwe ku rugamba cyangwa barehejwe ngo bayoboke ubutegetsi, cyangwa abategetswe ku ngufu gukora akazi kabi ko kuba abashinjabinyoma, reka tujye tuborohera kuko nyine ari ingaruzwamuheto, bishatse kuvuga ko nta bwigenge na mba baba bakiranganwa. Dufatiye urugero ku mugabo witwa Generali Rwarakabije twarushaho kubyumva neza : tuzi akaga yagiriye muri ariya mashyamba ya Congo, n'uko abo mu muryango we batari bake bahatikiriye bikomeye, bazize Ingabo za FPR. Iyo twumvise yihandagaza akavugira ku maradiyo na televiziyo ngo nta bantu biciwe muri Congo twabura dute kumugirira impuhwe ! Icyakora iyo mba nkiri mu Rwanda nari kuzamugenderera nkamusobanurira ko no"hakurya y'imva hari ubugingo". Umuntu w'umugabo, w'umujenerari agakoreshwa n'ubwoba bw'urupfu uboshye umwana w'imyaka icumi! Ikibabaje kurushaho ni uko hari n'abandi batari bake bakoreshwa nka we. Turava he tukajya he Banyarwanda!
Gusa nyine Leta ikoresha uburiganya n'iterabwoba( le dol, la violence,...) kugira ngo ibone abemera icyaha ngo bakunde bayifashe gushinja inzirakarengane, nimenye ko nta cyiza yageraho inyuze mu nzira nk'izo zififitse: Fraus omnia corrumpit. Ubusanzwe, intego y'ubucamanza ni ukugeza Abenegihugu ku mahoro ashingiye ku butabera. Iyo Leta itagishoboye gukiranura Abenegihugu, aho kubarenganura ikabarenganya, iba yacyuye igihe. Reka tubitege amaso tuzarebe amaherezo.
Umwanzuro: Inama ngira Perezida Paul Kagame
Ndi nkawe narekura uwo mutegarugori akisangira umugabo n'abana bahagaritse umutima. Nawe uri umubyeyi, uri umunyapolitiki, wakagombye kumenya uko bigoye kuba aho ushyize Victoire Ingabire. Mwitegereze neza kuri iriya foto, urebe neza uko wamuhindanije. Mu by'ukuri uzi neza ko arengana. Uburenganzira bwo kwiyamamariza kuyobora igihugu mu matora ya 2010 warabumuvukije, gira ubutwari umureke yigendere amahoro. Ntacyo bigabanya ku buhangange bwawe, wabona ahubwo ari wowe byakungukira ingabire zikugaragaza neza muri aya mahanga atakigushira amakenga. Imana ikurinde.
Bikorewe i Paris, taliki ya 20 Ugushyingo 2010.
Padiri Thomas Nahimana

No comments:

Post a Comment