Thursday, January 6, 2011

Umuyobozi w’ Ikinyamakuru Umurabyo yasabiwe gufungwa imyaka 33 naho Umwanditsi asabirwa 12

Kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Mutarama 2011, mu Rukiko Rukuru rwa Repubulika habereye urubanza ubushinjacyaha buregamo Umuyobozi Mukuru w’ Ikinyamakuru Umurabyo Agnès Uwimana Nkusi, ndetse n’ Umwanditsi wacyo Mukakibibi Saidath.

Mu byaha Umuyobozi w’ Ikinyamakuru Umurabyo aregwa akanabihakana, harimo kuvutsa igihugu umudendezo, kuri iki cyaha ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka 10; ku cyaha cyo gupfobya jenoside, asabirwa gufungwa imyaka 20 agatanga n’ ihazabu y’ amafaranga ibihumbi 250 y' Amanyarwanda; ku cyaha cyo gusebanya, ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy’ umwaka umwe, naho ku cyaha cy’ amacakubiri asabirwa gufungwa imyaka 2 n’ ihazabu y’ amafaranga ibihumbi 300 y' Amanyarwanda.

Muri urwo rubanza rwaburanishirijwe ku Rukiko Rukuru rwa Repubulika, Perezida warwo, Pie Mugabo, yahaye umwanya urambuye impande zombi, urw’abaregwa n’urw'abarega. Madamu Uwimana akaba yagiye agaragaza ko inkuru yanditse zitateje ihungabana mu baturage ndetse agenda yiregura agerageza no gutanga ibimenyetso kuri buri cyaha aregwa.

image
Nkusi n' Umwunganizi we imbere y' urukiko

Uwunganira Madamu Uwimana asubiza kubyo yari abajijwe n’ urukiko niba hari icyo yavuga ku bihano umukiriya we yasabiwe n’ Ubushinjacyaha, yasabye ko urukiko rwasuzumana ubushishozi ibimenyetso byatanzwe bishinjura umukiliya we maze rukamugira umwere, yongeraho kandi ko abona iyi myaka atazayirangiriza mu buroko kuko afite uburwayi bwa Sida, ndetse ibi yanabitangiye ibimenyetso ubwo yashyikirizaga abacamanza impapuro zihamya uburwayi bw’uwo yunganira.

Ku gicamunsi, urukiko rwakurikijeho urubanza rwa Mukakibibi Saidath ukurikiranyweho ibyaha byo kubiba amacakubiri mu baturage no guhungabanya umudendezo w’ igihugu abinyujije mu nyandiko yandikaga mu Kinyamakuru Umurabyo.

Mukakibibi yasomewe ibyaha aregwa birimo inyandiko yanditse zivuga nabi ubuyobozi bw’ igihugu aho yibasira cyane cyane ubutegetsi bwa Kagame Paul, nko mu mvugo yakoresheje mu nyandiko agira ati:”Kagame azaba uwa nde mu bihe biri imbere?”, akomeza muri iyo nkuru asobanuramo ukuntu Kagame atari we wari ukwiriye gukurikira Habyarimana ku ngoma, ko ubwo Kagame yajyaga ku butegetsi ubwicanyi bwiyongereye ko akorana n’ ibirumirahabiri n’ ibisahiranda n’ ibindi.

Umucamanza yamubajije icyo yashakaga kuvuga anenga Kagame gukorana n’ ibirumirahabiri asubiza ko ikirumirahabiri ari Safari Stanley waburanye muri Gacaca ya Gikondo agatsindwa agahitamo guhungira muri Mozambique n’ ubu akaba akihishe muri icyo gihugu.
Yakomeje asobanura ko anenga Kagame ko nk’ umuntu w’ umunyampuhwe atari akwiriye gukorana n’ abantu nka Rwarakabije, n’ abandi kandi azi neza ibyo bakoze mu Rwanda.

Ubucamanza bwamubajije ibyo avuga ko mu Rwanda ubwicanyi bwiyongereye kurusha ku ngoma ya Habyarimana, asubiza ko ibyo avuga abifitiye ibimenyetso, niko kuvuga ko abikura muri raporo ya Loni ndetse n’ igitabo Rwanda Briefing cyanditswe na Kayumba n’ agatsiko ke. Kuri iyi ngingo yabajijwe niba koko nk’ umuntu usobanukiwe nawe yemera ibyo ba Kayumba ndetse na raporo ya Loni bavuga, avuga ko abanenga kandi abagaya yivuye inyuma.

Kubera uburemere bw’ ibyaha aregwa, ubushinjacyaha bwasabiye Mukakibibi igihano cyo gufungwa imyaka 10 ku cyaha cyo kuhungabanya umudendezo w’ igihugu no gufungwa imyaka 2 n’ izahabu y’ amafaranga ibihumbi 200 ku cyaha cyo kubiba amacakubiri; byose hamwe biba igifungo cy’ imyaka 12 n’ ihazabu y’ amafaranga ibihumbi 200.

Kuri ibi bihano, uwunganira Mukakibibi mu mategeko yasabye ubucamanza ko, kubera ko ibyaha umukiriya we aregwa bidafatika kandi bitujuje ibyangombwa bituma byitwa ibyaha, yarekurwa agasubizwa uburenganzira bwe.
Nyuma yo kumva impande zombi, Ubucamanza buhagarariwe na Pie Mugabo bwatangaje ko urubanza ruzasomwa tariki ya 4 Gashyantare 2011.

Nyuma y’ urwo rubanza rw’ abanyamakuru hakurikiyeho urubanza rw’ umunyapolitiki Bernard Ntaganda na bagenzi be, ariko kubera ko amasaha yari yagiye, urukiko rwanzura ko rusubitswe rukazasubukurwa kuwa Gatanu tariki ya 7 Mutarama 2011.

image
Mukakibibi Saidath n' umwunganira mu mategeko

image
Mukakibibi Saidath na Agnes Nkusi urubanza rurangiye


image
Bernard Ntaganda ategereje kuburana

No comments:

Post a Comment